Loading...

Kizito Mihigo - UMUJINYA MWIZA - Self Reliance Song

217,635 views

Loading...

Loading...

Loading...

Rating is available when the video has been rented.
This feature is not available right now. Please try again later.
Published on Apr 6, 2013

R/ Umujinya mwiza banyarwanda, si uw'umuranduranzuzi, ahubwo ni udutera gufata ibyemezo biturinda, bidukomeza, biturinda guhungabana mu gihe twugarijwe, tugahangana n'ibibazo tukisangamo ibisubizo, Jenoside yadushegeshe nayo ikatubera isomo riturinda. Twebwe abanyarwanda twayirokotse, tuzerekana ko umujinya mwiza atari uwo kwihorera, ko ahubwo ari uwo kwiyubaka turwanya ubukene n'ubujiji. Umujinya mwiza ni utuma twigira ukatwubakira ubwigenge. Kandi n'ubundi ngo: "Umugabo arigira yakwibura agapfa"

1. Rwanda nziza warakomeretse, ariko icyo gikomere cyawe kizavurwa n'abawe. Humura, tuzakurinda icyaguhutaza tukurinde gushinyagurirwa. Tuzemera turare rwantambi tukurinde gutonekara.

2. Jenoside yakorewe abatutsi, cya cyago gikomeye cyane u Rwanda rwagize mu mateka, tuzayibuka iteka ryose tuyibwire n'abana bacu, tuzemera turare rwantambi, tubarinde gutonekara.

3. Umusanzu w'umuhanzi nawo nuze ufashe uru Rwanda guhashya urwango mu mitima, tuzarandure icyitwa inzigo cyose tugisimbuze ubwiyunge. Tuzemera turare rwantambi tukurinde gutonekara.

KIZITO MIHIGO
April 2013

Kizito Mihigo official website:http://www.kizitomihigo.com
KMP Foundation: http://www.kmp.rw

  • Category

  • License

    • Standard YouTube License

Loading...


to add this to Watch Later

Add to

Loading playlists...