15,653
  • Imbabazi twese (+lyrics) - Agnès UWIMBABAZI - Rwanda

    16,002 views 1 year ago
    Imbabazi,
    Imbabazi twese
    Imbabazi,
    Imbabazi mwese
    Imbabazi,
    Imbabazi twese


    Wibabaza umubyeyi wawe
    Wibabaza uwaguhetse
    Wibabaza so, akubyaye
    wibabaza nyina w'abantu
    Imbabazi,
    Imbabazi twese

    Wikwibabariza umwana
    Wikwibabariza ikibondo
    Wibabaza imfura yawe
    Wibabaza bucura bwawe
    Imbabazi,
    Imbabazi twese

    Abana n'ababyeyi babo
    Abarerwa n'abarezi babo
    Twikwitana ba mwana
    Dusangiye* igihe tugezemo
    Imbabazi,
    Imbabazi twese

    Wibabaza umwana wa so
    Wibabaza uwa so wanyu
    Wikwibabariza umulyango
    Wagutoje umuco mwiza
    Imbabazi,
    Imbabazi twese


    Wibabaza mushiki wawe
    Wibabaza musaza wawe
    Wibabaza muramu wawe
    Na muramukazi wawe
    Imbabazi
    Imbabazi twese


    Wikwibabariza nyokorume
    Wibabaza nyogosenge
    Wikwibabariza so wanyu
    Wibabaza nyoko wanyu
    Imbabazi
    Imbabazi twese

    Wikwibabariza umwishywa
    Wibabaza umwisengeneza
    Wibabaza abakubyaye
    Wibabaza abo wabyaye
    Imbabazi
    Imbabazi twese

    Wikwibabariza sogokuru
    Wikwibabariza nyogokuru
    Ibyo kwanga yarabirenze
    Arakubona akavumera
    Imbabazi
    Imbabazi twese


    Wibabaza uwo wakoye
    Wibabaza uwagukoye
    Wibabaza umukwe wawe
    Wibabaza umukazana
    Imbabazi,
    Imbabazi twese


    Wibabaza sobukwe
    Wakubyariye umugabo
    Wibabaza nyokobukwe
    Wakubyariye umugeni
    Imbabazi
    Imbabazi twese

    Wibabaza inshuti zawe
    Zigusura mu byago
    Wibabaza abaturanyi
    Iyo utewe baragutabara
    Imbabazi
    Imbabazi twese

    Duhane imbabazi twese
    Dutange imbabazi twese
    Amahoro ahore iwacu.


    ( Imbabazi twese ~ Agnès Uwimbabazi, Rwanda ) Show less
    Read more
  • Uploads Play all

    • Uwigorora aba ashira impumu (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda - Duration: 5 minutes, 22 seconds.

      • 1 week ago
      • 893 views
      Uwigorora aba ashira impumu ya François Nkurunziza.

      [Nk'uko bisanzwe, mushobora gukosora no kugorora ahanditse ibifutamye, cyane cyane ko indilimbo z'uyu muhanzi zirimo ikibonezamvugo gikarishye, ...
    • Ikivi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda - Duration: 6 minutes, 18 seconds.

      • 1 week ago
      • 754 views
      Cya kivi nateruye kirananiye
      Ndikamata ngo ncyuse ngasusumira.
      Ndumva intege ali nkeya,
      Zananiye nkibyuka, ndarekeye
      Urumve shami nashibutse,
      Icyo kivi ni icyawe.
      Ubu nguhaliye kucyusa,
      Mwana wanjy...
    • Imitoma (+lyrics) - Bernard Rujindiri , 1974 - Rwanda - Duration: 10 minutes.

      • 1 week ago
      • 745 views
      Iyi nanga ya Rujindiri akirigita aherekejwe n'amajwi ya Ntamaganya na Semahe, ubundi ni indilimbo yahimbwe n'igikomangoma Karira, umukobwa w'umwami Kigeli Rwabugili, yingizwe na Kanjogera,
      bitaga "...
    • Ngela...wabaye ute (+lyrics) - Médard Ntamaganya - Rwanda - Duration: 4 minutes, 15 seconds.

      • 2 weeks ago
      • 589 views
      "(A-)Ngela", iyi ndilimbo yalirimbwaga na mbere hose kandi yaramamaye no mu bitaramo. Bikunze kuvugwa ko yaba yarahimbwe na n'uwitwa Bujeniya Musaniwabo w'i Kaduha ka Gikongoro, bamwe mwagombye kub...
    • Mungu aradukunda (+lyrics) - Médard Ntamaganya - Rwanda - Duration: 3 minutes, 24 seconds.

      • 2 weeks ago
      • 521 views
      Ku ikubitiro "Mungu aradukunda" ni inanga ya Bernard Rujindiri aliko na we b "injyana" (mélodie) yayitiye mu ndilimbo yaliho na mbere ikomoka mu Ndorwa yitwa "Komeza utagulire". Ba Rujindiri bamaze...
    • Bana b'u Rwanda tuzahora iteka tubibuka... - Duration: 7 minutes, 20 seconds.

      • 1 month ago
      • 8,862 views
      Twibuke umunsi wanze kwira
      Twibuke ijoro ryanze gutana
      Ijosi ryibasiwe bitavugwa
      Igihugu cyuzuye imiborogo
      Ubwoko bwahindutse icyaha
      Twibuke bya bihe bitavugika
      Umuntu arengwa n'ibyo areba
      Nta mure...
    • Ku nzira igana ku ishuri.... (+lyrics) - Rwanda - Duration: 61 seconds.

      • 1 month ago
      • 2,328 views
      Aka karirimbo "Ku nzira igana ku ishuri" kimwe n'utundi twaririmbwaga n'abana, turamamara cyane mu mashuri mu gihe cyo ha mbere ndetse n'ubu ngubu, duherutswe gukusanywa, dusubirwamo. Nuko haboneka...
    • Ibigwi by'Imana (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, Rwanda - Duration: 3 minutes, 43 seconds.

      • 1 month ago
      • 1,093 views
      Vugwa ibigwi - Vugwa ibigwi
      Mana nziza Nyir'ijuru
      Wowe utigeze utangira
      Iteka ryose wahozeho
      Ibyo turora bitararemwa
      Wari uganje mu bwami bwawe.

      Vugwa ibigwi - Vugwa ibigwi
      Mana nziza Nyir'ijuru
      W...
    • Isanzure ry'urukundo (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda - Duration: 6 minutes, 22 seconds.

      • 1 month ago
      • 4,005 views
      Reba hasi amagambo akosoye:
      ||
      Kwicara igihe kinini ntaguherutse
      Byanyaritsemo, kwihangana biba ubusa
      Mpagurutswa no gusura umwe muli benshi
      Cengera wumve uko nkubuze n(t)ahinduye

      Isanzure ry'uruk...
    • Indangamirwa yagiye he (+lyrics) - Jean Damascène Maniraho - Rwanda - Duration: 4 minutes, 38 seconds.

      • 2 months ago
      • 1,587 views
      Uyu mutumba "Indangamirwa yagiye he ?"ni amagambo na muzika bya Jean Damascène Maniraho, umupadiri w'i Kibungo wibuka kandi ushimagiza mugenzi we wari umaze gutabaruka, Padiri Karoli Mudahinyuka, w...
    • Sinaguhoza nanjye ndira... ("Het leven is hard") - Philémon Niyomugabo - Rwanda - Duration: 5 minutes, 13 seconds.

      • 2 months ago
      • 1,811 views
      "Het leven is hard" ni yo title nyakuli y'iyi ndilimbo (mu giholandi) tugenekereje mu kinyarwanda ni "Ubuzima buragoye/buraruhije/burarushya". Ikaba yarasohotse kuli Album yitwa "Sinaguhoza nanjye ...
    • Indahiro y'ubumwe (+lyrics) - Landouald Randeresi - Rwanda - Duration: 3 minutes, 54 seconds.

      • 2 months ago
      • 7,524 views
      Indahiro y'ubumwe, ya Landouald Randeresi - Rwanda
      ||
      Nk"uko bisanzwe mwakosora 'texte', mukagorora ahafutamye. Murakoze.
      ||
      Uwamenya ubuzima n'amateka by'uyu muhanzi yaturya akara. Uretse kuba tuz...
    This item has been hidden
to add this to Watch Later

Add to

Loading playlists...