Inkuru ya: Etienne Gatanzi
KIGALI, Rwanda - Mukantabana Seraphine wari uyoboye impunzi z'abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville yatahutse kubushake bwe.
Yahunze mu w'1994 nyuma ya jenocide. Akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe n'ishuti n'abavandimwe basanzwe baba mu Rwanda.
Avuga ko mbere yo kuza yabanje kwimenyera amakuru y'imvaho ku Rwanda, niba koko igihugu gifite umutekano nk'uko babibwirwaga, cyangwa nib anta mutekano uhari, cyane cyane uw'abatahutse, nk'uko abatarashakaga ko bataha babibabwiraga. Tariki 31 ukuboza uyu mwaka nibwo stati y'ubuhunzi izaba irangiye ku mpunzi z'abanyarwanda. Kuri minisiteri y'ibiza no gucyura impunzi, ngo kuba izi mpunzi zikomeza gutahuka ni ibyishimo bikomeye.
Mbere ya genocide, Seraphine Mukantabana yakoraga mu ishuri rya Lycee de Kigali ari umuyobozi ushinzwe amasomo, akanakora no mu kigo cya SOS ku Kacyiru nk'impuguke. Atangaza ko kuba atahutse bimuha imbaraga zo gukorera igihugu kandi ari nako akangurira abandi gutaha kuko nta kiza kiri mu kuguma mu buhunzi nk'utagira igihugu.
Source:orinfor.gov.rw
Link to this comment:
All Comments (0)