Jonathan Musonera (Rwanda National Congress) aramagana ingoma ya Kagame agira ati:
Hari byinshi bikomeje gutuma abantu benshi, cyane cyane abanyarwanda bifata ku munwa kubera ibikorwa bigayitse bikorwa na Kagame n'agatsiko ke:
- Kagame yishe abakurambere n'abahanuzi, igihugu kiba umwirare, kibura gihanura none aho agiye kuraguza bamubwira ko nta ntsinzi, ko umuzimu w'umugwagasi atagira giterekera kuko yateje igihugu agahinda, akamanika amagufa y'inzirakarengane mu bubati aho gushyingurwa mu cyubahiro. Arasesagura umutungo ashakira intsinzi mu banyamahanga...
- Kagame ameze nk'uhira mu nzu, agapfunda imitwe mu mpande zose ashaka aho ahungira...
- Akayabo k'amafaranga Kagame akoresha kugirango abone abantu bamukurikira aho agiye ngo bamukomere amashyi...
- Abanyarwanda cyane cyane abacuruzi, bararira ayo kwarika kuko bashyirwaho agahato mu gutanga umusanzu wa FPR...
- Kagame yishyize hejuru y'amategeko y'igihugu...
- Kagame akoresha genocide mu kugera ku nyungu ze zihariye ...
- Kagame n'agatsiko ke barangwa n'ubwicanyi n'ihohotera ry'ikiremwa-muntu ...
- Kagame ni isoko y'umutekano muke mu bihugu byose biri muri karere k'ibiyaga bigari...
- Abanyagitugu nka Kagame ntibyoroshye kubumvisha gushyira imbere inyungu z'abo bashinzwe kuyobora...
Nimucyo mwese duhurize hamwe, dukomeze dufatanye kumwotsa igitutu kugira ngo tuburizemo umugambi we mubisha wo kuzavaho yisasiye abanyarwanda benshi.
Ntanakimwe mwageza kubanyarwanda aho tugeze n'aho kubaka kandi abo bapfumu banyu barabashuka kuko ntamaraso azongera kumeneka mu Rwanda. Abanyarwanda barokotse Genocide yakorewe abatutsi bazi ibyiza Nyakubahwa Paul Kagame abegejejeho... Nizere ko utazongera no kuvuga ibi ko We're here for "Kagame Paul" and for Rwanda bafite gahunda yo kubaka igihugu gifite gahunda yo guca amacakubiri.
onabdul 2 months ago
Kwamagana ingoma yacu n'uk'ubera Inda ndende.. Ntuwugereranya iminsi y'ubuzima bw'undi kandi wibaza nawe ugena ubuzima n'urupfu ko ari Nyir'ububasha.. Ibyo n'amatakira ngoyi
onabdul 2 months ago
nibyo rwose dushyingure abacu mu cyubahiro. birababaje.
matrix6524 4 months ago